Inote zu Rwanda zakera iza 5000 ni za 2000 zateshejwe agaciro

...



 U Rwanda rwatangaje ko inoti za 500 Frw, 1000 Frw, 2000 Frw n’iza 5000 Frw zashyizweho hagati ya 2004 na 2015 zitagifite agaciro mu Rwanda, ariko bikazatangira kubahirizwa nyuma y’amezi 12 iteka rya Perezida rizikuraho ritangajwe mu Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda.


Iteka rya Perezida n° 011/01 ryo ku wa 27 Gashyantare 2026 rikuraho inoti za 500 Frw, iza 1.000 Frw, iya 2.000 Frw n’iza 5.000 Frw rivuga ko inoti ya 500 Frw n’iya 1.000 Frw zashyizweho n’Iteka rya Perezida no 38/01 ryo ku wa 20 Nzeri 2004 rihamya inoti z’amafaranga magana atanu (500 FRW) n’igihumbi (1.000 FRW) zifite agaciro mu Rwanda; inoti ya FRW 500 yashyizweho n’Iteka rya Perezida no 51/01 ryo ku wa 10 Nzeri 2013 rihamya inoti nshya y’amafaranga magana atanu y’amanyarwanda (500 FRW) ifite agaciro mu Rwanda zikuweho kandi zitagifite agaciro mu Rwanda.


Izindi noti zakuweho ni iya 1.000 Frw yashyizweho n’Iteka rya Perezida ryo ku wa 15 Ukwakira 2015 n’inoti ya 2.000 Frw yashyizweho n’Iteka rya Perezida ryo ku wa 31 Ukuboza 2007.


Hakuweho kandi inoti ya 5.000 Frw yashyizweho n’Iteka rya Perezida ryo ku wa 05 Kamena 2004 n’inoti ya 5.000 Frw yashyizweho n’Iteka rya Perezida ryo ku wa 12 Kanama 2009.

Comments

Popular posts from this blog

How to Restore Old Photos into Stunning New Ones Using Nano Banana AI