Posts

Showing posts from January, 2026

abaganga bometse ikiganza cy'uyu mugabo kukaguru mubushinwa kubera impanuka

...
Image
  Mu ruganda ruri mu Bushinwa , impanuka ikomeye yabaye muri 2015 yari igiye guhindura ubuzima bwa Bwana Zhou burundu ubwo imashini yamucaga ikiganza cy’ibumoso. Icyakora, ubuhanga n’ubushishozi bw’abaganga bo mu bitaro bya "Xiangya" bwanditse amateka mashya mu buvuzi mu gusana ingingo. Ubwo uyu murwayi yagezwaga mu bitaro, itsinda ry’abaganga ryari riyobowe na Dr. Tang Juyu ryasanze imitsi n’inyama by’ukuboko kwe byangiritse cyane, ku buryo bitashobokaga ko ikiganza gihita gisubizwaho ako kanya. Kugira ngo ikiganza kidapfa bitewe n’uko amaraso n’umwuka bitashoboraga gutemberamo neza, aba baganga bafashe umwanzuro utunguranye kandi utamenyerewe. Abaganga bafashe icyo kiganza bacyomeka ku kuguru kwa Bwana Zhou, bahuza imitsi y’amaraso y’ikiganza n’iy’ukuguru kugira ngo gikomeze kubaho. Iki kiganza cyagumye ku kuguru kwe mu gihe cy’ukwezi kose, ari nako abaganga bita ku kuboko kwari kwa komeretse. Nyuma y’uko ukuboko kumaze koroherwa, itsinda ry’abaganga ryasubiye mu nzu y’ubub...

Umwaka urashize M23 ifashe Goma, FARDC ikarasa i Rubavu

...
Image
Ku itariki nk’iyi ya 26 Mutarama 2025, umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Goma yafashwe nyuma y’imirwano ikomeye yari imaze iminsi ibera mu nkengero zayo. Ni imirwano irimo iyamaze icyumweru kirenga ibera mu bice bya Kibumba na Kanyamahoro, muri Teritwari ya Nyiragongo, ari na ho M23 yanyuze yinjira muri Goma. Ifatwa rya Goma kandi ryabimburiwe n’indi mirwano yasize M23 yigaruriye ibice bitandukanye byo mu burengerazuba bwayo, birimo Umujyi wa Sake. Ni imirwano yasize uwari Guverineri wa Gisirikare w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, GĂ©nĂ©ral-Major Peter Nkuba Cirimwami yiciwe mu gace ka Kasengezi, ku wa 23 Mutarama 2025. Mu gitondo cyo ku wa 27 Mutarama ubwo M23 biciye mu muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka yemezaga burundu ko uriya mujyi wafashwe, yasabye abasirikare ba RDC bari bagihari kurambika intwaro, bakazishyikiriza ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’...

U Rwanda rwemereye Amerika ko rufitanye ubufatanye mu by’umutekano na M23

...
Image
   Guverinoma y’u Rwanda yemereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ifitanye ubufatanye mu by’umutekano n’umutwe wa AFC/M23, bijyanye no kuba impande zombi zihuriye ku nyungu yo kurinda Abatutsi bamaze igihe bibasirwa n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe y’intagondwa ishyigikiwe n’igisirikare cya RDC. U Rwanda rwemeje ko rufitanye imikoranire n’uriya mutwe, biciye muri Ambasaderi warwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana. Ni mu nyandiko uyu mudipolomate yageneye Komite nto ishinzwe Afurika ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, avuga ku masezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye bigizwemo uruhare na Perezida Donald Trump. Ku wa Kane tariki ya 22 Mutarama, Chris Smith ukuriye iriya komite yagejeje ku bayigize ijambo ryagarutse ku “guteza imbere amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda biciye mu masezerano ya Washington ya Perezida Trump”. Ambasaderi Mukantabana mu nya...

U Rwanda rwemereye Amerika ko rufitanye ubufatanye mu by’umutekano na M23

...
Image
  Guverinoma y’u Rwanda yemereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ifitanye ubufatanye mu by’umutekano n’umutwe wa AFC/M23, bijyanye no kuba impande zombi zihuriye ku nyungu yo kurinda Abatutsi bamaze igihe bibasirwa n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe y’intagondwa ishyigikiwe n’igisirikare cya RDC. U Rwanda rwemeje ko rufitanye imikoranire n’uriya mutwe, biciye muri Ambasaderi warwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana. Ni mu nyandiko uyu mudipolomate yageneye Komite nto ishinzwe Afurika ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, avuga ku masezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye bigizwemo uruhare na Perezida Donald Trump. Ku wa Kane tariki ya 22 Mutarama, Chris Smith ukuriye iriya komite yagejeje ku bayigize ijambo ryagarutse ku “guteza imbere amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda biciye mu masezerano ya Washington ya Perezida Trump”. Ambasaderi Mukantabana mu nyandiko ...

Minisitiri Olivier J.P Nduhungirehe yakebuye abishongora ku bindi bihugu bishimira ibyo u Rwanda rwagezeho

...
Image
  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakebuye Abanyarwanda bishongora ku bandi Banyafurika mu gihe bishimira ibyo u Rwanda rwagezeho. Yatanze ubu butumwa kuri uyu wa 24 Mutarama 2026, nyuma y’aho Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius Kabagambe, agaragarije ku mbuga nkoranyambaga ko uburyo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, asobanura intambwe u Rwanda rwateye butandukanye n’ubwa mugenzi we wo muri Uganda. Kabagambe yagize ati "Ba Minisitiri babiri b’Ikoranabuhanga bo mu karere kamwe bavuga inkuru ebyiri zitandukanye cyane; umwe avugana icyizere cya Guverinoma yamuhaye ubushobozi, undi agaragaza imyumvire Afurika igomba kurenga, yo gutegereza ibisubizo biturutse ahandi. Mu myaka 10, u Rwanda niruba ruri hejuru y’ibindi bihugu, ntibizaba ku bw’amahirwe. Bizaba byarateguwe." Igitekerezo cya Kabagambe cyashingiraga ku ijambo rya Minisitiri Ingabire ubwo yari mu nama mpuzamahanga y’ubukungu yabereye i Davos ...

Donald Trump yacishije bugufi Emmanuel Macron

...
Image
   Yasuwe :  Yavuzweho: Perezida wa Amerika Donald Trump yashyize hanze ubutumwa yandikiwe na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron ku bibazo bitandukanye birimo ibya Greenland, Iran, Ukraine n’ibindi byugarije Isi. Ugitekereza ibihugu byibumbiye muri G7, ni ukuvuga ibihugu birindwi bikize cyane ku Isi wumvamo Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, u Buhinde, u Bushinwa n’ibindi. Gusa mu migirire y’ibihugu bikomeye Amerika ihorana ijambo risumba iry’ibindi nubwo mu ruhame abakuru b’ibihugu bagaragaza ubwubahane ku buryo utamenya usumba undi. Muri manda ya kabiri ya Donald Trump yatangiye muri Mutarama 2025, yakunze kwandagaza bamwe mu bakuru b’ibihugu yaba abo bahuye imbonankubone mu biro bye cyangwa bigakorerwa mu itangazamakuru. Ingingo igezweho muri politiki mpuzamahanga ya Donald Trump ni iyo kuzuza akanama gashinzwe kongera kubaka Gaza, kazwi nka ‘Board of Peace’. Perezida Trump yabanje kugashyiramo abayobozi bo hafi ye, ariko nyuma atumira abakuru b’ibihugu barimo V...

Ibiyobyabwenge bikabije mu karere ka Rulindo

...
Image
Abakuru bo mu murenge wa Base, akarere ka Rulindo batewe impungenge n’ahazaza ha bamwe mu rubyiruko badakozwa umurimo ahubwo bakirirwa bicaye mu dusantire, ibituma bishora mu ngeso zirimo ubusinzi, ubusambanyi, ubujura n’ibindi bikorwa bibi bibemerera gukomeza kubaho muri ubwo buzima bworoshye.