abaganga bometse ikiganza cy'uyu mugabo kukaguru mubushinwa kubera impanuka
Mu ruganda ruri mu Bushinwa
Ubwo uyu murwayi yagezwaga mu bitaro, itsinda ry’abaganga ryari riyobowe na Dr. Tang Juyu ryasanze imitsi n’inyama by’ukuboko kwe byangiritse cyane, ku buryo bitashobokaga ko ikiganza gihita gisubizwaho ako kanya. Kugira ngo ikiganza kidapfa bitewe n’uko amaraso n’umwuka bitashoboraga gutemberamo neza, aba baganga bafashe umwanzuro utunguranye kandi utamenyerewe.
Abaganga bafashe icyo kiganza bacyomeka ku kuguru kwa Bwana Zhou, bahuza imitsi y’amaraso y’ikiganza n’iy’ukuguru kugira ngo gikomeze kubaho.
Iki kiganza cyagumye ku kuguru kwe mu gihe cy’ukwezi kose, ari nako abaganga bita ku kuboko kwari kwa komeretse.
Nyuma y’uko ukuboko kumaze koroherwa, itsinda ry’abaganga ryasubiye mu nzu y’ububazi mu gikorwa cyasabaga ubuhanga buhambaye, bakura ikiganza ku kuguru maze bacyomeka aho cyahoze. Kugeza ubu, amakuru aturuka mu bitaro avuga ko Bwana Zhou yagaruye ubushobozi bwo gukoresha intoki ze.
Iyi ntambwe yatewe mu buvuzi yashimwe n'abantu benshi, nk’ikimenyetso cy’aho ikoranabuhanga n’ubushakashatsi mu buvuzi rigeze, byumwihariko mu bu bazi aho bitanga ikizere mu kurengera ubuzima bw’abantu bahuye n’impanuka zikomeye
Comments
Post a Comment