Posts

Showing posts from March, 2026

RIB yerekanye abantu 11 bashinjwa ibyaha by’ubwambuzi

...
Image
  Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rw erekanye abantu 11, barimo abagore batatu, bakurikiranweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana cyane cyane kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Abatawe muri yombi bakurikiranweho ibyaha bitanu nyuma yo gufatwa bagurisha imitungo itimukanwa y’abandi irimo inzu n’ubutaka. Aba bafashwe bagiye kugurisha umutungo wa miliyari 1 Frw, ndetse bamaze kwishyurwa miliyoni 200 Frw. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko aba 11 barimo abagore batatu n’abagabo umunani batawe muri yombi ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ubutaka.

Inote zu Rwanda zakera iza 5000 ni za 2000 zateshejwe agaciro

...
Image
 U Rwanda rwatangaje ko inoti za 500 Frw, 1000 Frw, 2000 Frw n’iza 5000 Frw zashyizweho hagati ya 2004 na 2015 zitagifite agaciro mu Rwanda, ariko bikazatangira kubahirizwa nyuma y’amezi 12 iteka rya Perezida rizikuraho ritangajwe mu Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda. Iteka rya Perezida n° 011/01 ryo ku wa 27 Gashyantare 2026 rikuraho inoti za 500 Frw, iza 1.000 Frw, iya 2.000 Frw n’iza 5.000 Frw rivuga ko inoti ya 500 Frw n’iya 1.000 Frw zashyizweho n’Iteka rya Perezida no 38/01 ryo ku wa 20 Nzeri 2004 rihamya inoti z’amafaranga magana atanu (500 FRW) n’igihumbi (1.000 FRW) zifite agaciro mu Rwanda; inoti ya FRW 500 yashyizweho n’Iteka rya Perezida no 51/01 ryo ku wa 10 Nzeri 2013 rihamya inoti nshya y’amafaranga magana atanu y’amanyarwanda (500 FRW) ifite agaciro mu Rwanda zikuweho kandi zitagifite agaciro mu Rwanda. Izindi noti zakuweho ni iya 1.000 Frw yashyizweho n’Iteka rya Perezida ryo ku wa 15 Ukwakira 2015 n’inoti ya 2.000 Frw yashyizweho n’Iteka rya Perezida ryo ku wa 31 U...