RIB yerekanye abantu 11 bashinjwa ibyaha by’ubwambuzi

...

 

Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Werurwe 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 11, barimo abagore batatu, bakurikiranweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana cyane cyane kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Abatawe muri yombi bakurikiranweho ibyaha bitanu nyuma yo gufatwa bagurisha imitungo itimukanwa y’abandi irimo inzu n’ubutaka.

Aba bafashwe bagiye kugurisha umutungo wa miliyari 1 Frw, ndetse bamaze kwishyurwa miliyoni 200 Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko aba 11 barimo abagore batatu n’abagabo umunani batawe muri yombi ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ubutaka.

Comments

Popular posts from this blog

How to Restore Old Photos into Stunning New Ones Using Nano Banana AI

Inote zu Rwanda zakera iza 5000 ni za 2000 zateshejwe agaciro